Uko wahagera

Dr Niyitegeka Theoneste Yaburanye mu Bujurire bwa Gacaca


Dr Niyitegeka Theoneste wigeze kwiyamamariza umwanya wa Presida w'igihugu yaburanye mu bujurire bwa Gacaca. Urwo rubanza rwabaye ku italiki ya 29 z'ukwezi kwa mbere, rwari rumaze gusubikwa inshuro 3. Imyanzuro yarwo izasomwa ku itariki ya 5 z’ukwezi kwa 2 mu mwaka wa 2008, bitewe n’uko imirimo y’iburanisha yarangiye itinze.

Dr Niyitegeka Theoneste yaburaniye mu bujurire bw’urukiko Gacaca rw’umurenge wa Gihuma, mu karere ka Muhanga mu ntara y’amajyepfo. Ubujurire bwatanzwe na Rusanganwa Theogene utarishimiye imikirize y’urubanza rwa mbere.

Urukiko Gacaca rwa Gihuma rwavuze ko Rusanganwa yajuriye, kuko urukiko rw’umurenge rutari rwahamagaje bamwe mu batangabuhamya yarugejejeho.

Uwajuriye n'abatangabuhamya batangarije urukiko ko Dr Niyitegeka, afatanije n’abasirikare, yavanaga abarwayi b’abatutsi bari mu bitaro bya Kabwayi mu gihe cya jenoside bakabica.

Dr Niyitegeka n’abamushinjuraga bahakanye ibyo birego, bavuga ko ari ibihimbano ko bitigeze bibaho. Umwe mu bacitse ku icumu rya jenoside witwa Muhimpundu, yavuze ko yageze i Kabwayi bamutemaguye, Dr Niyitegeka akaba ari mu baganga bamwitayeho. Yongeyeho ko Dr Niyitegeka yakoze ibintu bitangaje ko atigeze atererana abantu abagejejwe ku bitaro bya Kabgayi.

Mu mwaka wi 2003, Dr Niyitegeka Theoneste yashatse kwiyamamariza amatora y’umukuru w’igihugu yabaye mu Rwanda, komisiyo y’amatora itangaza ko atari yujuje ibyasabwaga.

Dr Niyitegeka Theoneste yagizwe umwere ku ya 30 z’ukwezi kwa 10 mu mwaka wa 2007 n’urukiko rw’umurenge. K’uruhande rwa Dr Niyitegeka ndetse n’imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu, badutangarije ko bazagira icyo bavuga kuri urwo rubanza rwasomwe ku itariki ya 5 z’ukwezi kwa 2 mu mwaka wa 2008. Ubu Dr. Niyitegeka akora mw'ivuriro rye ryigenga, riri mu mujyi wa Gitarama, mu ntara y'amajepfo.

XS
SM
MD
LG