Uko wahagera

Ban Ki-Moon n'Ikibazo co Kurungika Imfungwa z’Arusha mu Rwanda


Kuva ku itariki ya 28 kugeza ku itariki ya 30 z’ukwezi kwa mbere, mu mwaka wa 2008, umunyamabaganga mukuru w’umuryango w’abibumbye ONU, Ban Ki-Moon, yagendereye u Rwanda. Ban Ki-Moon yatangaje ko yaje mu Rwanda kureba ibyo rwagezeho nyuma y’imyaka 13 jenoside irubayemo no gushimira u Rwanda inkunga rwatanze mu kugarura amahoro rwohereza ingabo mu ntara ya Darfur muri Sudan.

Ku itariki ya 29 z’ukwezi kwa mbere mu mwaka wa 2008, Ban Ki-Moon, yagejeje ijambo ku nteko ishinga amategeko y’u Rwanda, imitwe yombi. Muri iryo jambo,

Ban Ki-Moon, yishimiye ko u Rwanda rwavanye igihano cyo gupfa mu mategeko yarwo. Gusa, yatangaje ko kwimurira imfungwa z’Arusha mu Rwanda, ari icyemezo cyizafatwa n’abacamanza.

Ban Ki- Moon yatangaje kandi ko hagomba gukorwa ibishoboka byose, imfubyi n’abapfakazi ba jenoside bakitabwaho.

Ban Ki-Moon yasuye kandi urwibutso rwa jenoside rwo ku gisozi mu mujyi wa Kigali. Yarusigiye ibihumbi 10 by’amadolari y’amanyamerika. Ayo mafaranga yayatanze ku giti cye ntaho ahuriye n’umuryango w’abibumbye.

Mu Rwanda, Ban Ki-Moon yakiriwe na Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame. Baganiriye ku ntambara ziri muri aka karere, harimo n’ikibazo cya Kenya. Icyo kibazo kikazaganirwaho mu nama y’abakuru b’ibihugu by’Afrika izabera Adis-Abeba muri Ethiopia.

XS
SM
MD
LG