Uko wahagera

Ibihugu bya ACP Byanze Kuba Ibikoresho by'Ibihugu bya Bulayi


Kuya 22 z’ukwezi kwa 11 mu mwaka wa 2007, i Kigali harangiye imirimo y’inama y’inteko zishinga amategeko z’ibihugu by’Afrika, Carayibe na Pasifika n’ibihugu by’i Bulayi, EU.

Mu myanzuro isoza iyo nama, ibihugu bya ACP byanze iterabwoba ibihugu by’i Burayi byabishyizeho ngo bishyire umukono ku masezerano y’ubucuruzi agenga impande zombi. Ibihugu vya ACP vyatangaje ko bizashyira umukono ku birebana n’amahame remezo ariko ibirebana n’ubucuruzi n’iterambere bivuga ko bitari byitegura.

Abahagarariye imiryango itegamiye kuri Leta bitabiriye iyo nama, bigarambije bamagana igitugu ibihugu vya EU vyashakaga gushyira ku bihugu vya ACP kugira ngo bishyire umukono kuri ayo masezerano.

Ibihugu by’i Bulayi byatangarije kandi ibihugu bya ACP ko bitazongera kuzajya bitera inkunga amatora abiberamo. Ibihugu vya EU vyasabye ibihugu vya ACP kuzajya bigira uruhare rufatika mu kwitegurira amatora yabyo.

Gusa ibihugu bya ACP byatangaje ko igihe kigeze nti bizongere kuba ibikoresho by’ibihugu byi Bulayi.

Twabibutsa ko byari biteganijwe ko amasezerano y’ubucuruzi hagati ya ACP na EU azashyirwaho umukono ku italiki ya 31 mu kwezi kwa 12, umwaka wa 2007.

Iyi nama yasojwe yatangiye imirimo yayo kuya 14 z’ukwezi kwa 11 mu mwaka wa 2007.

XS
SM
MD
LG