Uko wahagera

Ugukorera Hamwe kw’Amashami y’Umuryango w’Abibumbye


Kuya 21 z’ukwezi kwa 11 mu mwaka wa 2007, i Kigali hemejwe amasezerano ko amashami y’umuryango w’abibumbye agiye kuzajya akorera hamwe. Ibi bikazatangirana n’umwaka wa 2008.

Iyo gahunda yo kubumbira hamwe amashami y’umuryango w’abibumbye izatangira kugeragerezwa mu bihugu 8 ku isi. Muri Afrika izatangirira mu Rwanda, Tanzania, Mozambique na Cap Vert.

Uhagarariye ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku iterambere, UNDP, Mustapha Soumare, yatangaje ko ibyo bizafasha amashami y’umuryango w’abibumbye kurangiza neza inshingano zayo mu Rwanda, bigendanye na gahunda u Rwanda rwihaye yo kurwanya ubukene.

Umwe mu bakorera ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku bana, UNICEF, utashatse ko izina rye turitangaza, yadutangarije ko iyo gahunda yo kuvugurura imikorere y’amashami y’umuryango w’abibumbye agakorera hamwe, izatuma bamwe batakaza akazi, kuko iyo ivugururwa rikozwe haba ababyungukiramo n’ababihomberamo. Yongeyeho ko n’abakorera ayo mashami batabyakiriye neza

Ubu mu Rwanda habarirwa amashami y’umuryango w’abibumbye agera kuri 16. Azagenda abumbirwa hamwe hasigare amashami 8 gusa y’umuryango w’abibumbye.

XS
SM
MD
LG