Uko wahagera

Dr. Niyitegeka Theonetse Umwere muri Gacaca


Ku italiki ya 30 y’ukwezi kwa 10, 2007, urukiko Gacaca rw’umurenge wa Gihuma, mu karere ka Muhanga, mu ntara y’amajyepfo, rwagize umwere Dr. Niyitegeka Theoneste, washatse kwiyamamariza umwanya wa Perezida mu matora yabaye mu Rwanda mu mwaka w’i 2003, ariko agatsindwa.

Dr. Niyitegeka Theonetse yashinjwaga icyaha cy’ubwicanyi yakoreye mu bitaro bya Kabwayi. Abamushinja babwiye urukiko ko mu gihe cya jenoside Dr. Niyitegeka yashyiraga ku barwayi udupapuro dutoya, uwo bagasanganye yahitaga yicwa.

Abashinjuye Dr. Niyitegeka barimo abakoraga ku bitaro bya Kabwayi mu gihe cya jenoside batangarije urukiko ko ibyo ashinjwa nta shingiro bifite, ko ntabyo yigeze akora.

Urukiko rwiherereye rufata umwanzuro ko Dr. Niyitegeka Theonetse ari umwere. Nyuma y’umwanzuro w’urukiko, nta ruhande rwatangaje ko rujuriye. Gusa, amategeko ateganya iminsi cumi n’itanu yo kujurira.

XS
SM
MD
LG