Uko wahagera

Urujijo mu Ishyaka PL


Kuya 5 z’ukwezi kwa 10, 2007, urukiko rukuru rwa Repubulika i Nyamirambo, rwasomye ikirego kiregwamo ishyaka ryo kwishyira ukizana kwa muntu, PL. Iryo shyaka ryarezwe n’abadepite babiri birukanwe burundu muri iryo shyaka, aribo Depite Ngirabakunzi Eliya na Depite Murashi Izayi.

Abo badepite bashyikirije urukiko rukuru rwa Repubulika ikirego cyihutirwa barusaba ko rwafata umwanzuro wo guhagarika isimburwa ryabo mu nteko ishinga amategeko umutwe w’abadepite. Urukiko rwatangaje ko ikirego cyabo nta shingiro gifite.

Nyuma y’isomwa ry’umwanzuro w’urukiko, buri ruhande rwatangaje ko rwatsinze. Abadepite bareze bavuze ko urukiko rwatangaje ko bakiri abadepite mu nteko ishinga amategeko igihe abazabasimbura batararahira. Bavuze ko icyemezo cy’urukiko cyatangaje ibyo bashaka.

Perezida w’ishyaka PL, Mitali Protais, yadutangarije ko atazi aho bariya badepite bakura ko bakiri abadepite, mu gihe urukiko rwatangaje umwanzuro uvuga ko ikirego cyabo nta shingiro gifite. Depite Ngirabakunzi Eliya na Depite Murashi Izayi biteguriye kujuririra icyemezo cy’urukiko imbere y’urukiko rw’ikirenga.

Tubibutse ko amakimbirane ari mu ishyaka PL yatangiye nyuma y’amatora ku rwego rw’igihugu muri iryo shyaka, yabaye kuya 4-5 mu kwezi kwa 8, 2007, ubwo bamwe mu bayoboke baryo bagaragazaga ko ayo matora yaranzwe n’uburiganya, iterabwoba, na ruswa.

Urukiko rukuru rwa Repubulika ruzatangira kuburanisha mu mizi urwo rubanza, ku itariki ya 18 z’ukwezi kwa 10, 2007.

XS
SM
MD
LG