Uko wahagera

Umwe mu Bayoboke Bakuru ba PL Yareguye


Mu gihe mu ishyaka ryo kwishyira ukizana kwa muntu, PL, hakomeje kurangwa umwuka mubi, umwe mu bayoboke baryo bakuru, Jean Gaulbert Burasa, wari Visi Perezida wa komisiyo yo kurwanya jenoside n’ingaruka zayo, akaba na perezida wa PL mu murenge wa Nyarugenge, yeguye mu ishyaka no mu myanya yatorewe.

Mu ibaruwa Burasa yandikiye Perezida wa PL, Mitali Protais, avuga ko atakwihanganira icyemezo cya Mitali cyo kwirukana abayoboke bakuru mu ishyaka bamureze ruswa, igitugu, n’iterabwoba yakoresheje kugira ngo atorerwe kuyobora iryo shyaka.

Burasa akomeza avuga ko atakwihanganira imyitwarire bwite ya Mitali ku kibazo cya komisiyo yari ishinzwe gusuzuma icyo kibazo aho kugira ngo ayireke yigenge agahitamo gukoresha igitugu, aburizamo gushyira ukuri ahagaragara amakosa yabaye muri ayo matora agamije kugundira umwanya yabonye mu buriganya.

Mu ibaruwa ye Burasa ashimangira ko azakomeza kwamagana bene iyo mikorere mibi y’abayobozi ba PL, kuko binyuranyije n’amahame ya PL, yo kwishyira ukizana, ubutabera, n’amajyambere.

XS
SM
MD
LG