Uko wahagera

Uruhare rw’Itangazamakuru muri COMESA Ruranengwa


Kuya 27-28 Nzeri 2007, i Kigali hateraniye inama nyunguranabitekerezo, yahuje intumwa z’umuryango w’ibihugu by’Afrika y’amajyepfo n’iy’iburasirazuba, COMESA, hamwe n’abayobozi b’ibigo by’itangazamakuru byo mu Rwanda.

Muri iyo nama, hagaragajwe ko abanyamakuru bo mu karere ka COMESA, ntacyo bakora mu guhuza ibikorwa by’iterambere hagati y’abaturage bahuriye muri COMESA.

Uruhare rw’itangazamakuru muri COMESA rwaranenzwe muri iyo nama, kuko kugeza ubu, abaturage bo mu karere ka COMESA batarasobanukirwa akamaro ko guhurira hamwe. Hanenzwe itangazamakuru ko ntacyo rikora mu gusobanurira abaturage ibyiza byo guhuriza hamwe ibihugu mu isoko ryaguye.

Abitabiriye iriya nama, basuzumiye hamwe uburyo bwo guteza imbere itangazamakuru ryo mu karere ka COMESA, harimo no guha abanyamakuru amahugurwa.

Abahagarariye ibitangazamakuru byo mu Rwanda, kuri bo basanga inzira ikiri ndende, ko batakora uko bikwiye mu gihe ibinyamakuru byabo byugarijwe n’ubukene, kuko bitagihabwa amatangazo yamamaza ari nayo soko y’amafaranga ku bitangamakuru ku isi yose.

Biteganijwe ko mu mwaka wa 2008, umuryango COMESA uzahugura abanyamakuru bo muri ako karere. Hazatangwa n’ibihembo ku banyamakuru bazarusha abandi mu kumenyesha abandi akamaro ko guhurira muri COMESA.

XS
SM
MD
LG