Uko wahagera

Umushinga w’Itegeko Rihana Icyaha Cy’Ingengabitekerezo ya Jenoside Waremejwe mu Rwanda


Kuya 24 Nzeri 2007, inteko rusange y’abadepite mu gihembwe kidasanwe yarateranye yemeza umushinga w’itegeko rihana icyaha cy’ingengabitekerezo ya jenoside.

Perezida w’itsinda ryateguye uwo mushinga w’itegeko, Depite Kalisa Evariste yasobanuriye inteko rusange y’abadepite ko ingengabitekerezo ya jenoside yongeye kugaragazwa n’ubushakashatsi bwakozwe na sena y’u Rwanda.

Depite Kalisa yasobanuye ko bumwe mu buryo bwo gukumira no kurandura ingengabitekerezo ya jenoside ari ugushyiraho itegeko rihana icyaha cy’ingengabitekerezo ya jenoside, kuko iyo ngengabitekerezo ya jenoside itari yarateganirijwe ibihano mu mategeko u Rwanda rugenderaho.

Ku bana bagaragayeho ingengabitekerezo ya jenoside, hagaragajwe ko hajya hahanwa ababyeyi babo cyangwa abarezi babo kuko aribo abo bana bakomoraho iyo ngengabitekerezo ya jenoside.

Tubibutse ko mu bushakashatsi bwashyizwe ahagaragara na sena y’u Rwanda muri Mata 2007, bwagaragaje ko mu muryango nyarwanda ariho hasigaye higishirizwa ingengabitekerezo ya jenoside. Kandi ko ubukene bukabije buha icyuho gikabije amacakubiri n’ingengabitekerezo ya jenoside. Hasabwe ko umuryango nyarwanda wakwitabwaho ndetse hagafatwa n’ingamba zihashya ubukene.

U Rwanda rufatanije n’ibihugu byo mu karere bihuriye mu ihuriro Amani, byasabye ko ingengabitekerezo ya jenoside yarwanwa mu karere kose bihuriyeho.

XS
SM
MD
LG