Uko wahagera

Inama ya ACP n'Ibihugu by'i Burayi mu Rwanda


Kuwa 19 Nzeri 2007, i Kigali hateraniye inama ya 10 y’ibihugu bya Afrika y’iburasirazuba, Afrika y’amajyepfo ndetse n’ibihugu bya Carayibe na Pacifique, ACP, hamwe n’ibihugu by’i Burayi.

Muri iyo nama, ibihugu bya Afrika byatangaje ko byifuza gufungurira abanyabulayi amasoko yabyo ariko ibihugu by’i Burayi bikabifasha kugera k’umusaruro byakoherezayo. Ibyo bihugu bizasuzuma kandi uko ubucuruzi bikorana bwahuzwa n’amategeko mpuzamahanga.

Amasezerano asanzwe ahuza ibyo bihugu avuga ko ibihugu by’i Burayi bisonera amahoro ibihugu bya ACP, ariko ku ruhande rw’ibihugu bya ACP byo nti bigire amahoro bisonera ibihugu by’i Burayi.

Iyo nama iziga uburyo habaho gusonerana amahoro hagati y’ibyo bihugu bihuje n’amategeko mpuzamahanga.

Gusa, ku ruhande rw’u Rwanda, bavuga ko hari ibintu bimwe bizakomeza gusoreshwa. Urugero nk’imodoka ziva i Burayi zizanywe mu Rwanda, amahoro u Rwanda ruzikuraho ni menshi k’uburyo rutakemera kuyahara.

XS
SM
MD
LG