Kuya 3 Nzeri 2007, i Kigali, hasojwe imurikagurisha mpuzamahanga ryahaberaga ku nshuro ya 10. Iryo murikagurisha ryitabiriwe n’ibihugu 8.
Urugaga nyarwanda rw’abikorera ku giti cyabo ruvuga ko imyiteguro y’iryo murikagurisha yatwaye amafaranga miliyoni 297 z’amanyarwanda.
Urugaga nyarwanda rw’abikorera ku giti cyabo rutangaza ko ku nshuro ya 10, iryo murikagurisha ryitabiriwe n’abacuruzi 300. Muri bo, abacuruzi 200 ni abanyarwanda naho 100 ni abanyamahanga.
Ku nshuro ya 10 mu imurikagurisha, byabaye ubwa mbere hamurikwa indege zitembereza abantu mu mujyi wa Kigali. Izo ndege ni izo mu bwoko bwa kajugujugu, zamuritswe n’ishirahamwe “Akagera Aviations”.
Umwe mu banyemari bitabiriye iryo murikagurisha, Bwana Sina Gerard, yatangarije radiyo Ijwi ry’Amerika ko uburyo iryo murikagurisha riteguye butandukanye cyane n’uko byari bimeze mu myaka yabanjirije.
Insanganyamatsiko y’iryo murikagurisha ni “ uguteza imbere ubucuruzi k’ubufatanye n’imiryango mpuzamahanga y’ubucuruzi yo mu Karere”.
Iryo murikagurisha ryatangiye kuya 3 Nzeri 2007 ryitabiriwe n’ibihugu biri mu muryango w’Afrika y’iburasirazuba, EAC, aribyo Uburundi, Ubuganda, Tanzania, Kenya, n’u Rwanda ryabereyemo.