Uko wahagera

Ibihugu byo mu Biyaga Bigari Byiyemeje Kurwanya Byivuye Inyuma Imitwe Yitwaje Intwaro Ihagaragara


Kuya 27-28 Kanama 2007, ibihugu byo mu karere k’ibiyaga bigari aribyo u Rwanda, Uganda, Congo n’u Burundi, byahuriye i Kigali, bisuzuma uko imitwe yitwaje intwaro mu buryo bunyuranyije n’amategeko irangwa mu karere birimo yatsimburwa.

Mu kwezi kwa Nzeri 2007, Leta ya Congo igiye kongera gutangira gahunda yo kurwanya imitwe yitwara gisirikare iri k’ubutaka bwayo.Icyo gikorwa ikazagifashwamo na MONUC. Leta y’u Rwanda ikaba isanga uwo mwanzuro uramutse ugiye mu bikorwa byaba ari byiza.

Umukuru w’ingabo za Congo Lt. Generali Dieudonne Kayembe yatangarije abanyamakuru nyuma y’inama ko bahagaritse by’akanya gato kuko byahungabanyaga umutekano w’abaturage babo ko bagiye kongera icyo gikorwa.

Umukuru w’ingabo za Congo yatangaje kandi ko iyo mitwe yitwara gisirikare imaze kwangiza byinshi mu gihugu cyabo: abaturage bapfa buri munsi, n’abantu bagera kubihumbi 6oooo bakuwe mu byabo n’imirwano.

Umuvugizi w’ingabo z’u Rwanda Major Jill Rutaremara avuga ko ibyo inama yagezeho aribyo kwizerwa.

Umuhuza mu biganiro, umunyamerika Major Ronald Miller, ushinzwe ibikorwa by’ingabo muri ambassade y’Amerika mu Rwanda, avuga ko ikibahangayikishije ari uko mu karere k’ibiyaga bigari haboneka amahoro. Inama nk’iyi izongera tariki ya 25 Nzeri 2007, i Kinshasa muri Congo.

XS
SM
MD
LG