Uko wahagera

U Rwanda Rwagaye Irekurwa ry’Abanyarwanda 2 Bafatiwe mu Bufaransa


Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Rwanda, Dr Charles Muligande, yatangaje ko kuba ubucamanza bwo mu Bufaransa bwarekuye Abanyarwanda 2, bari bafungiwe muri icyo gihugu kubera uruhare bagize muri jenoside bibabaje.

Abo banyarwanda ni Bucyibaruta Laurent na padiri Munyeshyaka Wenceslas.

Minisitiri Muligande, yatangarije radiyo Ijwi ry’Amerika ko kurekura abo banyarwanda , byerekana ko igihugu cy’u Bufaransa gikomeje gukingira ikibaba abakoze jenoside mu Rwanda, babarizwa k’ubutaka bw’u bufaransa.

Tubibutse ko, kuya 24 Nyakanga 2007, u Rwanda rwasohoye itangazo rushimira igihugu cy’u Bufaransa kuba cyari cyataye muri yombi abo Banyarwanda.

Ubucamanza bwo mu Bufaransa, burekuye abo Banyarwanda mu gihe ibitangazamakuru byo mu Bufaransa byatangaje ko Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’ubufaransa, Bwana Bernard Kouchner, ateganya kugenderera u Rwanda, ku itariki itarashyirwa ahagaragara kugeza ubu.

Tubibutse ko, u Rwanda rwafashe icyemezo cyo guca umubano warwo n’u Bufaransa, kuya 24 ugushyingo 2006, kuva icyo gihe nta mishyikirano iyo ari yose yongeye kurangwa hagati y’ibihugu byombi.

XS
SM
MD
LG