Uko wahagera

Inama y'Impunguke z'Afurika mu by'Ubukungu I Kigali


Kuya 24-25 Nyakanga 2007, I Kigali hateraniye inama y’impuguke z’Afurika mu by’ubukungu, itegura inama y’abaminisitiri izabera I Kigali, ku ya 26-27 Nyakanga 2007.

Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Rwanda, Dr Charles Muligande, afungura k’umugaragaro iyo nama, yatangaje ko ubumwe bw’Afurika budashobora kugerwaho, igihe imiryango isanzwe mu by’ubukungu ihuje uturere tw’Afurika idakora neza.

Minisitiri Muligande, yongeyeho ko ibibazo birangwa muri iyo miryango, bigomba kubanza gukemuka mbere y’uko Afurika itekereza kuba imwe.

Inama izateranira I Kigali, kuya 26-27 Nyakanga 2007, izaba ari iya kabiri ihuje impuguke z’Afurika mu by’ubukungu. Inama ya mbere, yabereye muri Burukina Faso mu mwaka wa 2006.

XS
SM
MD
LG