Uko wahagera

Prezida-Minisitiri w'u Buswisi Yasuye u Rwanda


Kuya 18 Nyakanga 2007, ku nshuro ya mbere,Perezida w’u Busuwisi akaba na minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Busuwisi, Madamu Micheline Calmy Rey, yakoreye uruzinduko rw’umunsi umwe mu Rwanda.

Minisitiri w’ububanyi n’amahanga n’ubutwererane, Dr Charles Muligande, yatangarije Radiyo Ijwi ry’Amerika, ko Madamu Calmy Rey, yageze mu Rwanda, mu rwego rwo gukomeza umubano usanzwe hagati y’ibihugu byombi.

Dr Muligande, yavuze ko Calmy Rey, yatangaje ko guteza u Rwanda imbere, bigomba kujyana no guteza imbere muri rusange akarere k’ibiyaga bigari, u Rwanda ruherereyemo ; kuko ako karere gasangiye ibibazo bimwe.

Mu ruzinduko rwe mu Rwanda, Madamu Calmy Rey, yagiranye ibiganiro na Perezida w’u Rwanda Paul Kagame, muri Village Urugwiro i Kigali.Madamu Calmy Rey, yasuye kandi urwibutso rwa jenoside rwo ku Gisozi.

Muri iki gihe, u Busuwisi bufasha u Rwanda mu bijyanye n’ ubutabera, uburenganzira bw’ikiremwamuntu, ubuzima, n’ibijyanye no kwegereza abaturage ubuyobozi.

Madamu Calmy Rey, yasize intumwa z’u Busuwisi mu Rwanda, zigiye kuganira na Leta y’u Rwanda, uburyo inkunga u Busuwisi bugenera u Rwanda yarushaho kwiyongera.

Uretse u Rwanda, mu karere k’ibiyaga bigari Madamu Calmy Rey, yasuye igihugu cy’u Burundi, n’igihugu cya Repubulika iharanira demokarasi ya Kongo.

XS
SM
MD
LG