Uko wahagera

Ubutegetsi bwa BCDI n'Umucamanza Uburanisha Urubanza rwa Kalisa


Kuwa 27 Kamena 2007, urubanza rw’umunyemari Kalisa/ BCDI, nti rwakomeje nk’uko byari biteganijwe. Abagize inama y’ubutegetsi ya BCDI, basabye ko umucamanza uburanisha urwo rubanza yaruvamo. Urubanza rwimuriwe ku itariki itazwi.

Abagize inama y’ubutegetsi, bandikiye perezida w’urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge, bamusaba ko urubanza rwaburanishwa n’undi mucamanza. Gusa, imamvu batanze bihana uwo mucamanza, ntabwo zashyizwe ahagaragara mu rukiko.

Abunganira Kalisa, bashatse kugira icyo bavuga kuri icyo cyemezo, umucamanza uyobora urwo rubanza, Madamu Werabe Chantal, ababwira ko nabo bandikira perezida w’urukiko rwisumbuye rwi Nyarugenge, bakamugezaho ibyo bumva bibabangamiye.

Hategerejwe umwanzuro Perezida w’urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge, Madamu Bwiza Blanche, ari nawe warekuye Kalisa mu kwezi kwa mbere 2007, akongera agatabwa muri yombi, azafata.

Urubanza rwa Kalisa ni ruhabwa undi mucamanza, ruzongera ruburanishwe bundi bushya mu mizi yarwo.

XS
SM
MD
LG