Uko wahagera

Inama Mpuzamakungu ya Kane ku Ishoramari mu Rwanda


Kuva ku wa 28 gushika ku wa 30 Gicurasi 2007, i Kigali hateraniye ku nshuro ya 4, inama mpuzamahanga y’ishoramari. Iyo nama yahuje abashoramari 700, muribo hakaba harimo abasaga 300 baturutse hanze y’u Rwanda.

Abitabiriye iyo nama baganiriye ku bibazo bitandukanye, harimo ikibazo cy’ingufu, gikunze kubera imbogamizi abashoramari mu Rwanda. U Rwanda rwabahaye ikizere ko icyo kibazo kiri mu nzira zo gukemuka.

Ku nshuro ya 4 iyo nama iterana, abashoramari baba abanyarwanda ndetse n’abanyamahanga, nti bari bagaragaza ubushake bwo gushora imari mu buhinzi bukorwa n’abanyarwanda barenga 90 ku 100.

Umwe mu banyemari washoye imari mu birebana n’ubuhinzi, Bwana Sina Gerard, yadutangarije ko bigiterwa n’imyumvire, kuko abenshi bazi ko nta bukire bwava mu buhinzi. Ariko we akaba asanga bakwiye kumwegera akabamenera ku ibanga ryo gushora imari mu buhinzi.

Iyo nama yafunguwe ku mugaragaro na Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame, yitabiriwe kandi n’uwahoze ayobora igihugu cya Tanzania, Bwana Benjamin Mkapa, kuri ubu ayobora ikigega gishinzwe korohereza abashoramari muri Afrika.

XS
SM
MD
LG