Uko wahagera

Inama Mpuzamakungu y'Abamugaye mu Rwanda


Kuva ku wa 21 gushika ku wa 25 Gucurasi 2007, i Kigali, hateraniye inama mpuzamahanga y’abamugaye. Iyo nama, yahuje abantu bagera kuri 200, baturutse mu bihugu 45, byo hirya no hino ku isi.

Muri iyo nama, icyari kigamijwe, kwari ukwerekana ko abamugaye nabo ari abantu nk’abandi. Ko kandi kumugara atari uburwayi, ko abamugaye bagomba guhabwa uburenganzira nk’ubw’abantu batamugaye, nk’uko byatangajwe n’umunyamabanga wa Leta ushinzwe kurwanya SIDA, n’ibindi byorezo, Dr Nyaruhiirira Innocent.

Dr. Nyaruhiira yatangaje kandi ko, mu Rwanda, abamugaye bangana n’ibice 3 ku 100, by’abaturage bose. Muri bo, hari abatewe ubumuga na jenoside yabaye mu Rwanda, hari n’abandi bavukanye ubumuga, ndetse hakaba n’ababugira cyane cyane iyo bageze mu myaka 40.

Bwana Butera ukuriye urugaga rw’abakora insimburangingo bo mu Rwanda, yatangarije Ijwi ry’Amerika, ko abamugaye mu Rwanda, bafite ikibazo gikomeye cyo kubona insimburangingo, ndetse n’ubwishingizi mu kwivuza mu Rwanda ntabwo bwemera kuzigura. Mu Rwanda hose hakaba hari abantu 8 gusa bakora izo nsimburagifungo, n’ukuvuga umuntu umwe ku bantu 100.

Iyi nama yo guhuza abamugaye, yari isanzwe ibera mu bihugu by’Afrika y’iburengerazuba, akaba ari ubwa mbere ibereye muri Afrika y’iburasirazuba.

XS
SM
MD
LG