Mu ijoro ryo ku wa 23 Gicurasi 2007, Komiseri ushinzwe uburenganzira bwa muntu mu muryango w’abibumbye, Madamu Louise Arbour, yageze mu Rwanda, mu ruzinduko rw’akazi yagiriye mu karere k’ibiyaga bigari.
Ku munsi wa mbere w’uruzinduko rwe mu Rwanda, Madamu Louise Arbour, yabonanye na Minisitiri w’ububanyi n’amahanga n’ubutwererane, Dr Charles Murigande, na komisiyo y’igihugu y’uburenganzira bwa muntu ndetse n’urwego rw’igihugu rushinzwe inkiko Gacaca.
Minisitiri Murigande, yatangarije abanyamakuru ko Louise Arbour, yishimiye intambwe u Rwanda rumaze gutera mu kubahiriza uburenganzira bw’ikiremwa muntu, nk’ivanwaho ry’igihano cyo gupfa.
Ku munsi wa mbere w’uruzinduko rwe mu Rwanda, Madamu Arbour, yanze kugira icyo atangariza abanyamakuru, ko azagira icyo avuga amaze kuganira n’abantu bose bagomba kubonana.
Ni ku nshuro ya kabiri, Madamu Arbour asura u Rwanda. Madamu Arbour arasoza uruzinduko rwe mu Rwanda kuwa 25 Gicurasi 2007.