Uko wahagera

Bwana Byuma Francois Xavier Yarekuwe by'Agateganyo


Ku ya 20 Gicurasi 20007, urukiko Gacaca rw’umurenge wa Biryogo mu mujyi wa Kigali, rwafashe icyemezo cyo kuba rurekuye by’agateganyo, Bwana Byuma Francois Xavier. Byuma n’umwe mu baharanira uburenganzira bw’ikiremwa muntu mu karere k’ibiyaga bigari akaba yari afungiwe muri gereza nkuru ya Kigali guhera ku italiki ya 13 Gicurasi 2007.

Bwana Byuma Francois Xavier, yitaba urukiko ku ya 20 Gicurasi 2007, yemeye noneho kuburana aho kuba ikiragi nk’uko yabikoze ubwo yahamagarwaga bwa mbere ku ya 13 Gicurasi 2007.

Bwana Byuma, yahakanye yivuye inyuma ibyaha bitatu aregwa, aribyo kujya kuri bariyeri, kwiga imbunda n’icyaha cyo kujya mu bitero by’ubwicanyi.

Abantu baregwaga hamwe nawe ubufatanyacyaha, barimo uwitwa Shinani, bashinje Byuma ko yagize uruhare mu byo aregwa.

Urukiko Gacaca rw’umurenge wa Biryogo, rwafashe icyemezo ko ruzasoma umwanzuro w’urubanza rwa Byuma Francois Xavier, ku italiki ya 27 Gicurasi 2007.

Tubibutse ko, urukiko Gacaca rw’umurenge wa Biryogo, ku ya 13 Gicurasi 2007, rwari rwafashe icyemezo cyo kuba rufunze by’agateganyo Bwana Byuma Francois Xavier, rwanga ko yasibanganya ibimenyetso bimushinja.

XS
SM
MD
LG