Uko wahagera

Umuyobozi w'Ikinyamakuru Umurabyo Yakatiwe Igifungo cy'Umwaka Umwe


Umuyobozi w’ikinyamakuru kigenga UMURABYO, Madamu Nkusi Uwimana Agnes, ku wa 20 Mata 2007, yakatiwe igifungo cy’umwaka umwe, n’urukiko rw’ibanze rwa Nyarugenge, mu mujyi wa Kigali.

Urukiko rw’ibanze rwa Nyarugenge, rwakatiye Madamu Uwimana icyo gihano, nyuma y’uko ku wa 3 Mata 2007, yemereye imbere y’urukiko ibyaha byose yaregwaga ndetse akanabisabira n’imbabazi.

Nyuma y’isomwa ry’urubanza, Madamu Uwimana yatangarije Ijwi ry’Amerika, ko adateganya kujuririra urwo rubanza. Cyakora abatse indishyi z’akababaro muri urwo rubanza, bo bavuze ko bazajurira bitewe n’uko bagenewe indishyi nkeya bakurikije izo bari basabye.

Twabibutsa ko, Madamu Uwimana yatawe muri yombi, mu ntangiriro za Mutarama 2007, aregwa ibyaha bitandatu aribyo : icyaha cyo gusebya Perezida wa Repubulika, icyaha cyo gusebya no gutukana, gutanga inyandiko zitazigamiwe, gusebanya n’ibitutsi, gusebya abayobozi bakuru b’igihugu n’icyaha cy’amacakubiri n’ivangura.

Ku wa 3 Mata 2007, Madamu Uwimana yari yasabiwe n’ubushinjacyaha igifungo cy’imyaka 5 amezi 6 n’iminsi 8.

XS
SM
MD
LG