Uko wahagera

U Rwanda Rwareze Ubufransa i La Haye


Ku wa 18 Mata 2007, u Rwanda rwashyikirije ikirego urukiko mpuzamahanga rw’i La Haye mu Buholandi, rurega igihugu cy’Ubufaransa. Minisitiri w’ubutabera w’u Rwanda, Bwana Karugarama Tharcisse, niwe wagejeje icyo kirego imbere y’urwo rukiko.

Minisitiri Karugarama, yatangaje ko u Rwanda rurega Ubufaransa, kuba bwarakoresheje umucamanza Jean Louis Bruguiere, agatanga inyandiko zo guta muri yombi abayobozi bakuru b’u Rwanda icenda; ibyo bikaba bifite ingaruka zikomeye ku mikorere no k’ubusugire bw’u Rwanda.

Minisitiri Karugarama, yavuze ko muri icyo kirego, u Rwanda rwasabye ko mu gihe urwo rubanza rutaraburanishwa mu mizi yarwo, urwo rukiko rwafata icyemezo ko izo nyandiko za Bruguiere nta gaciro zifite.

Twabibutsa ko, izo nyandiko Bruguiere yazishyize ahagaragara mu kwezi k’Ugushyingo umwaka wa 2006, muri uko kwezi, u Rwanda rwafashe icyemezo cyo guca umubano n’igihugu cy’Ubufaransa.

XS
SM
MD
LG