Uko wahagera

Imigenderanire y'u Bubirigi n'u Rwanda


Kuwa 16 Mata 2007, Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Bubirigi, Bwana Karel de Gutch, yagize uruzinduko mu Rwanda.

Kur’uwo musi, nyuma ya sa sita, Bwana Karel De Gutch, yagiranye ikiganiro n’abanyamakuru. Icyo kiganiro, cyabereye ku cyicaro cya Minisiteri y’ububanyi n’amahanga n’ubutwererane.

Muri icyo kiganiro, Bwana Karel De Gutch, yatangarije abanyamakuru ko u Bubirigi bushyigikiye ibyutswa ry’umuryango w’ubukungu w’ibihugu byo mu karere ko mu biyaga bigari, CEPGL.

Umuhango wo kubyutsa CEPGL uteganijwe ku wa 17 Mata 2007, i Bujumbura mu Burundi. Bwana Karel De Gutch yatangaje ko u Bubirigi buzagira uruhare mu kuwukomeza, bitewe n’inyungu bufite mu karere k’ibiyaga bigari.

Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Bubirigi, Bwana Karel De Gutch, yasuye u Rwanda nyuma yo gusura Liberiya, Kongo Kinshasa, Angola na Zambiya. Yavuye mu Rwanda yerekeza i Burundi.

XS
SM
MD
LG