Uko wahagera

Imiryango Itegamiye kuri Leta Yahagurukiye Intwaro Ntoya


Kuwa 27-28 Gashyantare 2007 imiryango itegamiye kuri Leta yo mu karere k’Afurika yo Hagati no mu Ihembe ry’Afurika, yahuriye i Kigali ku nshuro ya kane yiga uko amasezerano y’i Nairobi yo gukumira intwaro nto ashyirwa mu bikorwa n’ibihugu byayashyizeho umukono.

Atangiza iyo nama, Umunyamabanga Mukuru muri Minisiteri y’Umutekano mu Rwanda, Ambasaderi Mutaboba Joseph, yatangaje ko asanga hagomba kubaho ubufatanye hagati y’ibihugu n’imiryango itagengwa na Leta mu gukumira ikwirakwizwa ry’intwaro nto kubera ko zikomeje guhitana ubuzima bw’abantu hirya no hino ku isi.

Ambasaderi Mutaboba yagarutse ku bubi bw’izo ntwaro ahereye k’uburyo zakoreshejwe mu Rwanda muri genocide yo mu w’i 1994, bityo u Rwanda rukaba rwariyemeje kuzirwanya.

Mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru, Ambasaderi Mutaboba yatangaje ko iyo nama yabereye mu Rwanda bitewe n’uko rwateye intambwe mu kurwanya izo ntwaro nto. Yongeyeho ko kuba izo ntwaro zidacika burundu ari uko abantu benshi bazifashisha mu kwibeshaho, abandi bakabiterwa no kutizera umutekano wabo.

Umuryango urwanya intwaro nto w’Afurika yo Hagati no mu Ihembe ry’Afurika ugizwe n’ibihugu 12, bikaba muri iyo nama byiyemeje gufatanya mu kurwanya intwaro nto kandi bikabikora kimwe kubera ko bihuje imipaka.

XS
SM
MD
LG