Uko wahagera

Mu Rwanda Barekuye Abagororwa 9242


Kuwa 19 Gashyantare 2007 mu Rwanda barekuye by’agateganyo abagororwa 9242. Abarenga 8500 muri bo baregwaga icyaha cya genocide.

Mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru, umushinjacyaha mukuru wa Repubulika, Martin Ngoga, yabatangarije ko ku nshuro ya 3 harekurwa abagororwa mu Rwanda, harekuwe bacye hagereranijwe n’ibyiciro byabanje bitewe n’uburyo bwakoreshejwe bategura lisiti z’abarekuwe. Ngo habayemo gushishoza cyane kugira ngo mu bo barekuye hatazagira abongera gufatwa bakagarurwa muri gereza nk’uko byabaga ku barekuwe mu byiciro byabanje.

Kuri Gereza Nkuru ya Kigali, izwi ku izina rya 1930, harekuwe abagororwa 387. Mukandoli Stella, umukecuru w’imyaka 78, yarekuwe muri abo nyuma y’imyaka 6 yari amaze afunzwe. Yatangarije Ijwi ry’Amerika ko yarekuwe bitewe n’uko yireze, akemera icyaha cya genocide yari akurikiranyweho. Yongeyeho ko nta kindi yatubwira uretse ko yishimye cyane.

Abarekuwe aho muri gereza ya 1930 nta n’umwe wari wiyizi; bose bategaga amatwi ngo bumve ko babahamagara k’urutonde rw’abagombaga kurekurwa. Bahise burizwa imodoka zibajyana mu ngando, ntawe ugeze iwabo mu muryango.

Abarekuwe ni abarebwa n’itangazo rya Perezidansi ya Repubulika ryo mu w’I 2003, aba “liberation conditionnelle”, havuyemo abicanye, abibye bakoresheje intwaro, abafashe ku ngufu, n’abanyereje umutungo wa Leta.

XS
SM
MD
LG