Uko wahagera

Umuyobozi w’Ikinyamakuru Umuvugizi Yararusimbutse


Mu ijoro ryo kuwa 9 Gashyantare 2007, abagizi ba nabi bari bivuganye umuyobozi mukuru w’Ikinyamakuru kigenga , Umuvugizi, Bwana Gasasira Jean Bosco, ariko Imana ikinga akaboko.

Aho arwariye mu bitaro byitiriwe umwami Faysal, mu mujyi wa Kigali, Bwana Gasasira yatangarije Ijwi ry’Amerika ko, mu ijoro ryavuzwe haruguru, abasore bane bamusanze aho imodoka ye yari ihagaze kuri Med Motel, ku Kimironko, baramuhondagura mu mutwe, amaboko ndetse n’amaguru bitwaje fer a beton. Ngo bamubwira ko agomba kwibagirwa kongera kwandika.

Abaturage bari hafi aho, kuri Med Motel, bavugije induru, ndetse babasha guta muri yombi umwe muri abo basore. Uwo musore ubu afungiwe kuri polisi.

Umuvugizi wa polisi, Willy Marcel Higiro, yadutangarije ko, kugeza ubu, bamaze guta muri yombi uwo muntu umwe bashyikirijwe n’abaturage. Yanze ariko kudutangariza izina rye ndetse n’ibyo yatangarije polisi ku cyamuteye guhohotera Gasasira mu gihe iperereza rikiri gukorwa.

Twanabajije kandi Willy Marcel Higiro ku byavugwaga ko polisi yacikishije uwo muntu, atubwira ko atari byo, ko akiri mu maboko yabo kandi ko n’uwifuza kumusura yamubona.

Igikorwa cyo guhohotera umuyobozi mukuru w’ikinyamakuru Umuvugizi, Gasasira, cyateye ubwoba abanyamakuru, cyane cyane abo mu itangazamakuru ryandika ryigenga, nk’uko twabitangarijwe n’umwanditsi mukuru w’ikinyamakuru kigenga Umuco, Bwana Frank Rugambage. Gusa ngo ntibizabaca intege.

XS
SM
MD
LG