Uko wahagera

Minisitiri w’Itangazamakuru Aragaya Ibisohoka mu Binyamakuru Byigenga byo mu Rwanda


Mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru kuwa 30 Mutarama 2007, Minisitiri ufite itangazamakuru mu nshingano ze, Professeur Laurent Nkusi, yanenze cyane ibimaze iminsi bisohoka mu binyamakuru byandika byigenga byo mu Rwanda.

Minisitiri Nkusi yavuze ko inkuru ibyo binyamakuru bisohora zishobora guteza umwuka mubi mu gihugu ndetse no kwangisha abaturage ubuyobozi. Muri zo nkuru yavuze nk’izitwa « Ingoma y’Igitugu Yahahamuye Abaturage », « Imihigo nk’Ikimenyetso cy’Imiyoborere Mibi », na « Zahinduye Abakaraza Ariko Imirishyo Iracyari ya Yindi. » Minisitiri yanze kugira ikinyamakuru avuga mu izina, avuga ko ba nyirabyo biyumva.

Muri icyo kiganiro, abanyamakuru babajije n’ikibazo cy’uko ibinyamakuru byandika byigenga bigiye kuzajya bitanga imisoro. Minisitiri Nkusi yabasubije ko bakwiye kuyitanga niba koko bunguka bakwiye kuyitanga.

Gusa, abanyamakuru bitabiriye icyo kiganiro bagaye uburyo bahawe umwanya muto wo kubaza ibibazo ndetse no kubasubiza ; bamwe muri bo batashye batiniguye.

XS
SM
MD
LG