Uko wahagera

Urubanza rw’Ambasaderi Major Ben Karenzi na Bagenzi be Rurakomeje


Kuwa 29 Mutarama 2007 abaregwa bisobanuye imbere y’urukiko rwa gisirikare ku cyaha cyo gukoresha impapuro mpimbano mu gucuruza imiti.

Iki cyaha cyafashe indi ntera kubera ko abaregwa n’ababunganira bagaragarije urukiko ko ubushinjacyaha nta bimenyetso bifatika bwerekana ko Munyankindi Vedaste yahaye impapuro z’impimbano Amos Kamugisha, umuvandimwe wa Major Ben Karenzi. Bongeraho kandi ubushinjacyaha bushakiriza ibyaha aho biri n’aho bitari.

Iyo mvugo yarakaje cyane ubushinjacyaha bwa gisirikare, busaba urukiko ko abunganira abaregwa bakosora ibyo bavuze.

Kuri iki kibazo, abunganira abaregwa basubije urukiko ko badashobora guterwa ubwoba n’ubushinjacyaha kuko bose ari ababuranyi.

Nyuma yo gukomeza guterana amagambo buri wese k’uruhande rwe yihagazeho. Urukiko rwo rwavuze ko ruzasuzumana ubushishozi inyandiko zose, rukaba ari rwo ruzatanga umwanzuro.

Urubanza rw’Ambasaderi Ben Karenzi na bagenzi be ruzakomeza kuwa 15 Gashyantare 2007. Kuri uriya munsi hashobora kuzatangwa imyanzuro k’uruhande rw’ubushinjacyaha n’abashinjwa.

Tubibutse ko Munyankindi Vedaste yari ashinzwe za farumasi muri Minisiteri y’Ubuzima, Ambasaderi Ben Karenzi we akaba yari Umunyamabanga Mukuru muri iyo minisiteri.

Munyankindi Vedaste ashinjwa kuba yarahaye impapuro z’impimbano Kamugisha Amos kugira ngo acuruze imiti. Ambasaderi Ben Karenzi we ashinjwa kuba yarirengangije nkana ko izo mpapuro zahawe umuvandimwe we Kamugisha Amos. Kamugisha Amos we ashinjwa gucuruza imiti k’uburyo butemewe n’amategeko; imwe muri iyo miti ngo yari yararengeje igihe.

XS
SM
MD
LG