Uko wahagera

Ambasaderi Major Karenzi na Bagenzi be Bongeye Kwitaba Urukiko


Kuwa 25 Mutarama 2007, Urukiko rwa gisirikare I Remera, mu Mujyi wa Kigali, rwakomeje kuburanisha urubanza rw’Ambasaderi Major Ben Karenzi na bagenzi be, barimo Kamugisha Amos na Munyankindi Vedaste.

Muri urwo rubanza, ubushinjacyaha bwa gisirikare bubaregamo ubufatanyacyaha mu byaha bitandukanye. Dr Ben Karenzi aregwa kwirengagiza kubuza bwana Kamugisha kubika no gucuruza imiti iwe mu rugo mu buryo butemewe n’amategeko kandi yari abifiye ububasha. Muri iyo miti ngo harimo n’iyataye igihe.

Kamugisha aregwa kandi gukoresha inyandiko mpimbano mu bucuruzi bw’imiti. Ibyo byaha abihuriraho na Munyankindi wari ushinzwe ibya farumasi muri Minisiteri y’Ubuzima.

Bose bahakana ibyaha baregwa. Bamwe mu bitabiriye urubanza batashatse ko dutangaza amazina yabo na bo batubwiye ko ibyo babakurikiranyeho nta shingiro bifite.

Major Ben Karenzi yabaye ambasaderi w’u Rwanda muri Afurika y’Epfo mbere y’uko aba umunyamabanga mukuru muri Minisiteri y’Ubuzima. Yarafunguwe by’agateganyo, ariko nyuma yongera atabwa muri yombi, asubizwa muri gereza ya gisirikare ku Mulindi.

Urubanza rwa Major Karenzi na bagenzi be ruzasubukurwa kuya 29 Mutarama 2007.

XS
SM
MD
LG