Uko wahagera

Amabisi ya Jaguar Yarakomorewe


Umuyobozi mukuru w’ishami rya polisi rishinzwe ibinyabiziga byo mu muhanda, Robert Niyonshuti, avuga ko amabisi ya Jaguar yongeye kwemererwa gusubukura ingendo zayo mu Rwanda.

Ayo mabisi ngo yujuje nibura 80 ku 100 by’ibyo yasabwaga, harimo umuntu ushinzwe kugenzura imyitwarire y’umushoferi muri buri mudoka ya Jaguar, ndetse no kugabanya umuvuduko. Igihe bari k’ubutaka bw’u Rwanda, Jaguar ntizarenza ibilometero 60 mu isaha, mu gihe i Bugande umuvuduko ari kilometero 80 mu isaha.

Abagenzi bakoresha Jaguar bakiranye ibyishimo isubukurwa ry’ingendo zayo mu Rwanda. Kuwa 6 Mutarama 2007, Ijwi ry’Amerika rigera aho jaguar zikorera Nyabugogo, uwitwa Kantamage wari uvuye I Kampala na Jaguar, yadutangarije ko kiriya cyemezo cya Polisi kitari gutinda gusubirwaho bitewe n’uko hari ibicuruzwa byinshi byazanaga na Jaguar kandi bikaba byinjirizaga u Rwanda imisoro n’amahoro. Ati: “Murumva ko hari igihombo byateraga impande zombi kuba zari zarahagaritswe”.

Tubibutse ko ishami rya polisi rishinzwe ibinyabiziga byo mu muhanda ryari ryabujije amabisi ya Jaguar kongera gukorera ingendo mu Rwanda, biturutse ku mpanuka Jaguar yari yakoreye mu gihugu cya Uganda ku wa 24 ukuboza 2006, umuntu umwe akahasiga ubuzima, abandi Bantu 9 bagakomereka.

XS
SM
MD
LG