Uko wahagera

Impaka ku Bibazo Hagati y’Urwanda n’Ubufaransa


Hashize iminsi mike umujuji w'Umufransa witwa Jean Louis Bruguiere atangaje inyandiko ishyira mu majwi Abanyarwanda icumi barimo n'abayobozi bamwe b'Urwanda.

Nyuma y'iperereza ryakozwe kuva mu mwaka w'1998, juji Bruguiere yatanze umwanzuro uvuga ko prezida w'u Rwanda Paulo Kagame yaba yari kw'isonga ry'abayobozi b'umutwe wa FPR Inkotanyi, ukiri mw'ishyamba, batanze amabwiriza yo guhanura indege yahitanye uwari prezida w'u Rwanda Juvenal Habyarimana na mugenzi we w'U Burundi, Cyprien Ntaryamira, muri 1994.

Mu bandi bahitanwe n'iyo ndege harimo abafransa batatu barimo umupilote, umufasha we ndetse n'umumekanisiye b'indege.

Uretse perezida w'u Rwanda, mu bandi bashirwa mu majwi kuba baragize uruhare mu guhanura iyo ndege barimo umugaba w'ingabo z'u Rwanda jenerali James Kabarebe, uwahoze ari umugaba w'izo ngabo jenerali Kayumba Nyamwasa n'abandi basilikari bakuru bahoze ari aba FPR Inkotanyi ndetse n'abagiye mu kiruhuko cy'iza bukuru.

Uretse prezida Kagame ufite ubudahangarwa bwa prezida w'igihugu, abandi bantu icyenda bakorewe za manda mpuzamahanga zo kubahagarika.

Hari bamwe mu bakurikirana politiki y'u Rwanda bavuga ko icyo gikorwa cy'urugomo ari cyo cyabaye intandaro y'itsembabwoko ryahitanye abantu babarirwa kuri miriyoni, dukurikije imibare itangwa na ONU. Hari n'abandi basobanura y'uko kuvuga ko guhanura indege byaba byarateje itsembabwoko ari urwitwazo rudafite ishingiro.

Uko biri kose, abasesengura ibintu basanga ko iperereza rikozwe n'impuguke zidafite aho zibogamiye ryafasha abanyarwanda kumenya bimwe mu byabaye muri 1994, byafasha kunga no kubanisha abanyarwanda.

Iyo raporo ya juji Bruguiere imaze gukurura ibibazo by'insobe, birimo no guca umubano hagati y'u Rwanda n'Ubufransa, ndetse n'ibindi bibazo bikomeje gukururana biturutse kuri iyo raporo.

Mu kiganiro cya "Dusangire Ijambo" na "Duhugukire Demokrasi", umunyamakuru Etienne Karekezi yaganiriye na bwana Seriviliyani Sebasoni, umwe mu bayobozi bakuru b'umuryango wa FPR, umuyobozi w'ikinyamakuru Umuseso cyo mu Rwanda, bwana Charles Kabonero, na bwana Ildephonsi Murayi, impuguke mu by'amategeko uba i Brusseli mu Bubiligi.

XS
SM
MD
LG