Uko wahagera

U Rwanda Rwiteguye Guhangana n’Ubufaransa


U Rwanda rwaciye umubano n’igihugu cy’Ubufaransa ruzi neza ko hashobora kubaho ingaruka bitewe n’uko Ubufaransa ari igihugu kinini kandi gifite ubuvugiro.

Ku wa 29 Ugushyingo 2006, mu Nteko Ishinga Amategeko, umutwe w’Abadepite, Minisitiri w’ubutabera, Tharcisse Karugarama, yasobanuriye abadepite impamvu u Rwanda rwafashe icyo cyemezo.

Abadepite bagaragaje ko hagomba gufatwa ingamba zo guhangana n’Abafaransa, nko kongera ku ngengo y’imari y’umwaka w’i 2007 amafaranga azakoreshwa muri icyo gikorwa mu rwego rwa politiki, mu rwego rw’amategeko, mu bubanyi n’amahanga ndetse n’urwa gisirikare.

Mu kiganiro yagiranye n’Ijwi ry’Amerika ku wa 27 Ugushyingo 2006, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Dr Muligande Charles, yadutangarije ko ubu noneho bagiye guhanganira ku gasozi n’igihugu cy’Abafaransa.

Mu minsi iri mbere, U Rwanda rufite akazi katoroshye ko gusobanurira cyane cyane ibihugu byo mu muryango w’ibihugu by’i Burayi impamvu rwafashe icyemezo cyo guca umubano n’Ubufaransa kandi ari igihugu gifite ijambo ritari rito muri uwo muryango, uwo muryango kandi ukaba uha u Rwanda inkunga itubutse.

XS
SM
MD
LG