Uko wahagera

Guhagarika Imiti Imburagihe Bitera Ubudahangarwa bwa Malariya


Akamenyero katari keza ko guhagarika imiti ya malariya bitewe n’ingaruka yagize ku bayifata nta handi kaganisha uretse gutuma indwara ya malariya itakivurwa n’imiti imwe n’imwe.

Mu miti ya malariya abarwayi bakunze gufata bakayihagarika batayirangije harimo n’umuti w’Amodiyakine. Imanigiramaboko Esperance wo mu karere ka Rubavu yatubwiye ko imiti y’Amodiyakine yayifashe ikamuviramo gutomboka, nyuma akaza kuyihagarika yorohewe buhoro.

Undi muti abarwayi badatinya guhagarika ni umuti wa Kinini bitewe akenshi ni uko ubagiraho ingaruka zo gupfa amatwi.

Bitewe n’ikoreshwa nabi ry’umuti w’Amodiyakine byatumye uwo muti ubu utagihangara indwara ya malariya. Leta y’u Rwanda yafashe icyemezo ko guhera mu kwezi kwa Mutarama 2007 nta muti w’Amodiyakine uzongera gukoreshwa mu kuvura malariya mu Rwanda.

Umuti wa Kinini wo uzakomeza ukoreshwe, ujye wunganira umuti mushya watangijwe mu kuvura malariya mu Rwanda, ari wo Coartem. Kugeza ubu nta ngaruka umuti wa Coartem wari wagira ku barwayi bawufata. Ibyo bituma bawukoresha neza uko Muganga yawubandikiye.

Abarwayi bagiye bihatira kurangiza imiti ya malariya uko bayandikiwe na muganga byakuraho byibura kimwe mu bitera ubudahangarwa bw’indwara ya malariya ku miti.

XS
SM
MD
LG