Uko wahagera

Abanyamakuru bo mu Rwanda Bizihije Umunsi Nyafurika w’Itangazamakuru


Tariki ya 7 Ugushyingo buri mwaka ni Umunsi Nyafurika w’Itangazamakuru. Kuri uwomunsi, abanyamakuru bo mu Rwanda bifatanije n’abandi banyamakuru bo muri Afurika mu kwizihiza umunsi wabo.

Kuri uwomunsi Abanyamakuru bo mu Rwanda bakunze kugaruka ku kibazo cy’ubwigenge bw’itangazamakuru mu Rwanda .

Kuri iki kibazo, umunyamakuru wo mu itangazamakuru ryandika ryigenga mu Rwanda utashatse ko izina rye ritangazwa, yatangarije Ijwi ry’Amerika ko kwigenga uko ari ko kose guharanirwa, ngo itangazamakuru na ryo riracyashakisha uburyo ryakigenga uko bikwiye, rikazitirwa n’abayobozi bamwe bataramenya akamaro k’itangazamakuru. Icyakora afite icyizere ko ubwigenge bw’itangazamakuru mu Rwanda buzagerwaho.

Abanyamakuru kandi bagaragaje ko itangazamakuru mu Rwanda ridashobora gutera imbere ridashyizwe mu ngengo y’imari ya Leta. Aha, abanyamakuru bagaragaje ko Leta yateye inkunga inzego zitandukanye z’igihugu uretse itangazamakuru.

Ku bumenyi bucye bukunzwe kuvugwa ku banyamakuru bo mu Rwanda, Minisitiri ufite itangazamakuru mu nshingano ze, Nkusi Laurent, yatangaje ko mu mwaka w’i 2008 i Kigali hazatangizwa ikigo gihoraho kigamije kongerera Abanyamakuru ubumenyi.

XS
SM
MD
LG