Uko wahagera

Umuryango FPR Ushyigikiye ko Igihano cyo Gupfa Cyavaho mu Rwanda


Mu nama ya biro y’umuryango FPR yateraniye i Kigali kuwa gatandatu tartiki ya 7 Kanama 2006 higiwemo ibintu bitandukanye, harimo n’ikibazo cy’igihano cyo gupfa kikiri mu mategeko y’u Rwanda.

Kuri icyo kibazo, mu myanzuro yashyizwe ahagaragara nyuma y’iyo nama, umuryango FPR wifuje ko igihano cyo gupfa gikwiye kuvaho mu Rwanda. Aha, Abanyarwanda b’ingeri zitandukanye, barimo abanyamategeko, na bo bifuza ko cyavanwa mu mategeko y’u Rwanda kuko cyitajyanye n’igihe.

Kuba umuryango FPR uri k’ubutegetsi mu Rwanda ushyigikiye ko icyo gihano kiva mu mategeko y’u Rwanda bituma abakurikiranira hafi uko ibyemezo bishyirwa mu bikorwa mu Rwanda, baremeza ko nta kabuza kiriya gihano kizavanwa mu gitabo cy’amategeko y’u Rwanda.

Igihano cyo gupfa nikivaho, u Rwanda ruzakira nta nkomyi imfungwa z’Abanyarwanda zifungiye Arusha k’urukiko mpuzamahanga rwashyiriweho u Rwanda mu ntangiriro z’umwaka w’i 2007. Mu magereza yo mu Rwanda na ho habarurirwa Abanyarwanda bagera ku 1.000 bari bategereje guhabwa icyo gihano.

XS
SM
MD
LG