Uko wahagera

General Major Munyakazi Laurent Akomeje Gushinjwa


Ku itariki ya 17,18 na 20 Nyakanga 2006, urukiko rwa gisirikare i Nyamirambo i Kigali, rwakomeje kumva ubuhamya bw’abashinja General Major Munyakazi Laurent, ushinjwa uruhare yagize muri genocide yo mu w’i 1994.

Abagabo k’uruhande rw’ubushinjacyaha barimo uwari Konseye wa segiteri Biryogo, Amuri Karekezi, ufunzwe, akaba yarakatiwe igihano cyo gupfa, na Haragirimana Michel wari Konseye wa segiteri Cyahafi, na we ufunzwe, wireze, akemera icyaha. Bombi bashinje General Major Munyakazi kugira uruhare mu itegurwa no mu ishyirwa mu bikorwa bya genocide yo mu w’i 1994.

Mu buhamya bwabo, abo bakonseye bahereye ku ifungwa ry’ibyitso mu w’i 1990, mu itangwa ry’imbunda mu baturage, no mu ishyirwaho rya za bariyeri mu Mujyi wa Kigali mu w’i 1994. Muri ibyo bikorwa byose, bashinje General Major Munyakazi kuba ngo yarabigizemo uruhare rukomeye.

General Major Munyakazi yireguye ahakana ibyo ashinjwa byose, ko nta ruhare yabigizemo. Mu kwiregura kwe, yavuze ko Colonel Renzaho Tharcisse ari we wari ushinzwe umujyi wa Kigali, ko ari we watangaga amabwiriza yakurikizwaga.

Ikigaragara ni uko urubanza rwa General Major Munyakazi ruzatinda. Ku ruhande rw’ubushinjacyaha hateganijwe kumvwa abagabo barenga 60. Ariko hazumvwa byibura kimwe cya kabiri cyabo kuko ibyo bavuga bisa.

Urubanza ruzasubukurwa ku itariki ya 1 Kanama 2006.

XS
SM
MD
LG