Uko wahagera

Bill Cinton Yasuye Urwanda


Uwahoze ari prezida wa leta zunze ubumwe za Amerika, Bill Clinton, aherutse gusura abantu bagendana ubwandu bwa sida mu bitaro biterwa inkunga n'ikigega «Clinton Foundation ». Ibyo ni ibitaro bya Rwinkwavu mu karere k'uburasirazuba bw'u Rwanda, bikorerwamo imirimo y'icyitegererezo cyo kurwanya Sida.

Bimwe mu bindi bikorwa icyo kigega gitera inkunga birimo iby'ubuhinzi n'ubworozi, uburezi n'ibindi bikorwa byo guteza imbere abaturage, nk'ubwubatsi.

Mu kiganiro umunyamabanga wa leta muri ministeri y'ubuzima ushinzwe kurwanya icyorezo cya sida n'izindi ndwara z'ibyorezo, bwana Innocent

Nyaruhirira, yahaye ijwi rya amerika, yadusobanuliye uko uruzinduko rwa bwana Clinton rwagenze.

Bwana Nyaruhira yatubwiye ko bwana Clinton yabonanye n'abo barwayi baterwa inkunga y'imiti igabanya ubukana bwa sida bafashishwa n'icyo kigega, kandi ko yasuye na bamwe mu baturage baturiye ibyo bitaro bya Rwinkwavu.

XS
SM
MD
LG