Uko wahagera

Chloroquine Ntigihangara Malaria


Chloroquine ni umwe mu miti ya malaria irimo gukurwa ku masoko kubera ko itagishoboye kuvura iyo ndwara. Uwo muti wasimbujwe ukomatanije Amodiaquine na Fansidar na wo ushigaje amezi atarenze ane ukaba atakigulishwa.

Docteur Diocles Mukama Twagiramungu yadusobanuriye impamvu iyo miti ivanwa ku masoko. Yatubwiye ko ahanini biterwa n'uko imiti iba itagihangara malariabitewe n'impamvu nyinshi, harimo no kuba hari abantu imiti igwa nabi bakayihagarika imbura gihe.

Hari n'abayifata batisuzumishije batazi niba ari malaria barwaye koko, bigatuma indwara imenyera umuti, nyuma ikigaragambya.

Docteur Mukama yanadusobanuliye bimwe mu byitabwaho igihe cyo guhitamo imiti yo gusimbura iyahagaritswe. Muri ibyo harimo kureba igiciro, n'igihe umurwayi agomba kumara afata umuti.

XS
SM
MD
LG