Uko wahagera

Mu Rwanda COOPEC Zatangiye Guhomba


Mu Rwanda, zimwe muri za Koperative zo kuguriza no kuzigama zizwi ku izina rya COOPEC zatangiye guhomba.

COOPEC zari zashyizweho na Leta y’u Rwanda ngo zifashe abaturage, cyane cyane abo mu cyaro, kurwanya ubukene, maze si ukuvuka ziza ari nk’uburo buhuye.

Uko COOPEC yavukaga yazaga ifite izina rituma abaturage bayigirira icyizere, maze abantu bakihutira kuyigana. Byanatumwe hari abantu bagiraga udutabo tugeze kuri 6 twa za COOPEC zitandukanye.

Muri iyi minsi, bamwe mu baturage babikije muri io za COOPEC basigaye bajya kwaka amafaranga yabo bakayabura. Nk’ababikije muri COOPEC yitwaga « Igisubizo » barindiriye ko Banki Nkuru y’Igihugu, BNR, ari yo izabarwanaho, kuko iyo COOPEC yamaze guhomba burundu, ikaba yarafunze imiryango. Uwitwa Kantarama na we yatangarije Ijwi ry’Amerika ababaye cyane ko aherutse kujya gushaka udufaranga twe yari afite muri COOPEC « Ongera » bakamubwira ngo nabe yihanganye. Yibaza igihe azategerereza.

Mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru kuri uyu wa kabiri tariki ya 6 Kamena 2006, Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame, yatangaje ko gukorera mu kajagari kw’izo COOPEC ari byo biri gukurura imikorere mibi yazo.

Gusa ikigaragara ni uko icyo izo COOPEC zari zashyiriweho atari cyo zakoze, n’abo zari zashyiriweho sibo bazigannnye. Ahubwo zihaye gukora nka banki zisanzwe z’ubucuruzi, bituma ubukungu bwa zimwe muri zo buhungabana.

XS
SM
MD
LG