Uko wahagera

U Rwanda Ngo Nta Nzara Iri mu Gihugu


Nyuma y’uko ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku biribwa ku isi, PAM, ritanze impuruza ko mu Rwanda abantu bagera ku bihumbi 300 bugarijwe n’inzara, u Rwanda ntiruvuga rumwe na PAM kuri icyo kibazo cy’inzara.

Mu kiganiro ikigo cy’igihugu gishinzwe ibarurishamibare - Statistiques - mu Rwanda cyagiranye n’abanyamamkuru kuri uyu wa gatatu tariki ya 24 Gicurasi 2006, icyo kigo cyahakanye imibare yatanzwe na PAM kivuga ko nta shingiro ifite kandi ko inzara abaturage bafite ari isanzwe itagombera imfashanyo zivuye mu mahnga.

Umuyobozi w’icyo kigo, Dr Louis Munyakazi, yavuze ko PAM yahubutse m’ukuvuga ko umubare ungana kuriya w’Abanyarwanda ushonje ngo bitewe no kwivuguruza kwagiye kuranga PAM .

Munyakazi yakomeje avuga icyakora ko hari Abanyarwanda bashonje bari m’uturere PAM ivuga ko twugarijwe n’inzara, ariko ko uko gusonza kwatewe n’impamvu zisanzwe, nko kutagira amasambu ahagije, abana birera, abagore b’abapfakazi, n’ibindi.

Ikindi kandi ikigo cy’ibarurishamibare mu Rwanda ngo cyababajwe n’uko PAM yatangaje iriya mibare nta burenganzira ibifitiye. Ngo ubusanzwe biri mu nshingano z’icyo kigo gutangaza imibare yose yavuye mu bushakashatsi ubwo ari bwo bwose.

Kubera iyo mpamvu, ikigo cy’igihugu cy’ibarurishamibare kiri gukora ubwacyo bushakashatsi ku kibazo cy’ inzara mu Rwanda, kugira ngo buzerekane imibare nyayo y’abantu bugarijwe n’inzara mu Rwanda. Ibizava muri ubwo bushakashatsi ngo bizatangazwa mu kwezi kwa Kamena 2006.

Uturere tuvugwa ko dushonje mu Rwanda ni Huye, Gisagara, Bugesera, Kayonza na Kirehe duherereye mu Ntara y’Amajyepfo n’iy’i Burasirazuba. Kugeza ubu icyakora nta kintu na kimwe guverinoma y’Urwanda yari yavuga izakorera abo bantu bashonje.

XS
SM
MD
LG