Uko wahagera

Nta Bugenzuzi bw’Icuruzwa ry’Imiti mu Burasirazuba bwa Congo Kubera Intambara


Umuganga w’ikigo nderabuzima cya Kicanga, Dr.Kasanzu Alex, ni we wenyine mu mugi uhuza teritwari ya Masisi na Ructhuro. Yadutangarije ko, kubera ibibazo by’intambara zaranze Kicanga, abaturage baho badafite ubushobozi, bigatuma bivuza magendu. Kubera kandi intambara igihugu cyakomeje kutagendera ku mategeko, ku buryo hari akajagari gakomeye mu bucuruzi bw’imiti.

Nkuko Dr. Kasanzu Alex abivuga, si abaturage bonyine bahura n’ingorane zo kugura imiti yarengeje igihe; n’ikigo nderabuzima ubwacyo byigeze kubabaho, aho basanze ibinini bya Amoxyciline ku makarito ya byo barahinduye itariki bongeraho amezi atandatu yose. Muri icyo gihe baha umurwayi umuti ntushobore kumuvura avuga ko icyo gihe batakwemeza ko ari uko umuti utakivura cyangwa ari uko warengeje igihe.

Urundi rugero atanga nurujyanye n’amasosiyete yigana imiti. Hari ikindi gihe yaguza antibiyotike asanga ifu irimo imbere ntaho ihuriye nuwo muti. Akeka ko hari abigana imiti. Icyo gihe icyo akora ajya kumvikana n’ucuruza imiti ariko ntamushyikirize ubutegetsi kuko aba atizeye ingaruka yagira nyuma.

Kubijyanye no gucuruza imiti abantu bose bafite ifaranga babyishoramo ntawabyigiye, usanga mu mabutike acuruza ibindi bicuruzwa ibinini by’ubwoko bwose ushobora kubihasanga. Muri iki gihe ONG yitwa ASTRAMES itagifasha abaturage mukubona imiti ku giciro gihwanye na 20% ku giciro cy’uruganda abenshi mu baturage bahitamo kujya kwigurira utunini duke t’amafaranga bashoboye kubona. Ni ukuva mu kwezi kwa mbere kuyu mwaka.

Abaturage baho nubwo bafite ubutaka bwera abenshi nabavuye mu byabo babona aho guhinga ari uko batishije cyangwa batemye parike. Kubona abaguzi nabyo ntibyoroshye kuko kubera imihanda mibi batabona amamodoka mensyi aza kugura umusaruro wabo .bamwe muribo bamara kwivuza babura icyo kwishyura bakazanira ikigo nderabuzima ibishyimbo.

Usibye kubura ubushobozi hari ikindi kibazo cyo kutabona uburyo bwo kugera kwa muganga. Abaturage bamwe bashobora gukora ibirometero byinshi bataragera kwa muganga. Ifoto y’umwana wavukanye ubumuga bwinshi akavuka yapfuye twasanze mu biro bya muganga Kasanzu, yatubwiye ko yari aje avuye i Tambi, abari bamuhetse bakoresheje amasaha umunani kugirqa ngo bahamugeze kandi babanje kugerageza kumubyariza mu rugo.

Umwe mu bayobozi b’inzego z’ibanze Bwana Leandre wungirije adiminisitirateri wa BIBWE yatubwiye ko nubwo nta bushakashatsi burakorwa ababyeyi benshi bapfa bazira ibibazo by’inda, abana benshi nabo batagejeje ku mwaka bagapfa ari benshi. Hari ikibazo gikomeye cyo gukoresha imiti ya gihanga aho kwivuza kwa muganga cyangwa kwitabaza amasengero aho bamwe mu batekamutwe babeshya abantu ngo barabasengera barembye bakire.

XS
SM
MD
LG