Uko wahagera

Mu Rwanda Buri Munyarwanda ngo Agomba Kunywa k'Umuti wa Gacaca


Mu muhango wo kwibuka ku nshuro ya 12 abazize genocide yo mu w’i 1994 wabereye mu rwego rw’igihugu i Nyamasheke, mu ntara y’iburengerazuba, Minisitiri ufite icyunamo mu nshingano ze, Bwana Habineza Joseph, yatangaje ko kera iyo habaga amahano mu muryango Nyarwanda babahaga masubyo.

Minisitiri Habineza yasobanuye ko amasubyo ubu atakibaho, akaba yarasimbujwe gacaca nk’umuti buri Munyarwanda wese agomba kunywaho kugira ngo ukuri kose kuri genoside yabaye mu Rwanda mu w’i 1994 kumenyekane.

Cyakora icyagaragaye mu gihe inkiko gacaca zari mugihe cyo gukusanya amakuru, ni uko Abanyawanda batazakiriye cyangwa ngo bazitabire kimwe. Bamwe bahisemo guhunga igihugu aho gutanga amakuru kuri gacaca. Ibi byagaragaye cyane cyane mu cyahoze ari intara ya Butare. Hari n’aho bamwe batazitabiriye cyane, nko mu mujyi.

Ikindi cyagaragaye ni uko hari bamwe bahisemo guceceka aho gutanga ubuhamya mu nkiko gacaca bitewe ni uko batinyaga ko umutekano wabo wahungabanywa n’abo babaga batunze agatoki.

Inyangamugayo na zo zagiye zigawa ku gitsure zishyira ku bantu baregwa muri gacaca, zibahata ibibazo nk’ibyo mu rubanza kandi byari bikiri mu ikusanyamakuru. Inyangamugayo zimwe ndetse zatunzwe agatoki ko na zo zishobora kuba zaragize uruhare muri genocide.

Mu biganiro byatanzwe mu gihe mu Rwanda bunamiraga ku nshuro ya 12 abazize genocide yo mu w’i 1994, inkiko gacaca zagiye zigarukwaho kenshi nka rimwe mu mapfundo yo kunga Abanyarwanda.

Ikigaragara ni uko umuti wa gacaca ushobora kuzasharira kuri bamwe ariko, banga bakunda, bakazawunywaho.

XS
SM
MD
LG