Uko wahagera

Ku nshuro ya 12 mu Rwanda Bibutse Abazize Genocide yo muri 1994


Mu Rwanda hose, umuhango wo kwibuka ku nshuro ya 12 abazize genocide yo mu w’i 1994, wabaye ku wa gatanu taliki ya 7 Mata 2006.

Mu rwego rw’igihugu, umuhango wabereye mu karere ka Nyamasheke mu ntara y’iburengerazuba.

Abatangabuhamya b’uwo munsi barimo uwahoze ari Padiri mukuru wa Paruwasi ya Nyamasheke mu w’i 1994,Padiri Obalidi Rugirangoga, bavuze ko mu kwa cumi mu w’i 1990, ariho abatusi b’i Nyamasheke batangiye gutotezwa babita ibyitso by’inkotanyi, barafatwa, barafungwa.

Uwahoze ari perefe wa Cyangugu, Bagambiki Emmanuel, wagizwe umwere mu minsi yashize n’urukiko mpuzamahanga ku Rwanda rw’Arusha, yongeye gushinjwa n ‘abatangabuhamya ko ari we wari ku isonga ry’ubwicanyi bwibasiye abatutsi b’i Nyamasheke mu w’i 1994.

Mu ijambo yagejeje ku bari bitabiriye uwo muhango, Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame, yavuze ko kwibuka genoside ari ukwibuka amateka mabi y’u rwanda, hibukwa impamvu, uruhare n’ingaruka , kugira ngo ibibi byabaye muri ayo mateka bitazasubira.

Mu gihe kandi mu Rwanda bari mu cyumweri cy’icyunamo no kwibuka abazize genocide ku nshuro ya 12, komisiyo ishinzwe kwegeranya uruhare rw’Abafaransa muri genocide yo mu w’i 1994 , yongerewe igihe cy’amezi atandatu. Izarangiza imirimo yayo mu Kwakira 2006.

Ku wa gatandatu taliki ya 8 mata 2006 habaye umuhango wo kwibuka by’umwihariko abana bazize jenoside yo mu w’i 1994.

Ku munsi wo kwibuka mu rwego rw’igihugu, i nyamasheke hashyinguwe mu cyubahiro abantu 139. Urwibutso rw’i nyamasheke rukaba rushyinguwemo abantu 45.000.

XS
SM
MD
LG