Kuva muri Mata 1994 kugera muri Mata 2006, imyaka ibaye 12 amahano y’itsembabwoko n’itsembatsemba abaye mu Rwanda.
Kwibuka ubwa 12 abazize genocide yo mu w’i 1994 bizabera mu rwego rw’igihugu ku italiki ya 7 Mata 2006 i Nyamasheke, mu ntara y’iburengerazuba, nk’uko byemejwe n’inama y’abaminisitiri yo ku wa 15 Werurwe 2006.
Icyumweru cyo kwibuka abazize Genoside yo mu w’i 1994 kizatangira tariki ya 7 Mata 2006 kirangire tariki ya 14 Mata 2006. Icyo cyumweru, gifite insanganyamatsiko ikurikira: “Twibuke genocide twitabira inkiko Gacaca, tugire ubutwari bwo kuvugisha ukuri turwanya ingaruka zayo „.
Mu cyumweru cyo kwibuka kandi abazize genocide yo mu w’i 1994 hazatangwa n’ibiganiro bitandukanye bijyanye ni uko genocide mu Rwanda yateguwe kandi igashyirwa mu bikorwa mu w’i 1994.
Mata ni ukwezi Abanyarwanda bibuka kandi bakazirikana inzirakarengane zaguye mu bwicanyi bwa genocide yo mu w’i 1994 kugira ngo genocide itazongera kubaho ukundi.