Uko wahagera

Ibicurane by’Ibiguruka mu Marembo y’u Rwanda


Ibicurane by’ibiguruka bihangayikishije isi muri iki gihe byaba bigeze mu marembo y’u Rwanda, muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, RDC.

Kubera iyo mpamvu, igihugu cy’u Rwanda gikomeje kwikanga ibyo bicurane bikomoka ku biguruka. Ingamba zarafashwe zo gukumira ibyo bicurane aho byaturuka hose, harimo ishyirwaho rya komisiyo yo kubikumira irangajwe imbere na Minisiteri ifite ubuhinzi n’ubworozi mu nshingano zayo.

Minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi yashyize kandi ahagaragara itangazo rikubiyemo ibimenyetso biranga inkoko yafashwe n’ibyo bicurane.

Ikigaragara ariko ni uko hagomba inyigisho mu baturage. Abaganiriye n’Ijwi ry’Amerika ntibumva neza itandukaniro riri hagati y’ibyo bicurane n’indwara ya muraramo isanzwe ifata inkoko borora.

Ijwi ry’Amerika ryanyarukiye kandi mu isoko rya Kimisagara, mu karere ka Nyarugenge, mu Mujyi wa Kigali, kureba niba ibiciro by’inkoko byaba byaraguye kubera kwikanga ibyo bicurane. Ikigaragara ni uko inyama y’inkoko ikihagazeho, habaho guciririkana bitewe ni uko inkoko ingana.

Cyakora ama resitora amwe n’amwe akoreshwa n’abanyamahanga, nk’izo Abashinwa, yo ntabwo agicuruza inyama zikomoka ku biguruka.

Ubu impungenge ku ndwara y’ibicurane bikomoka ku biguruka ni zose mu Rwanda k’uburyo n’abateganyaga kwaka inguzanyo ngo bakore ubworozi bw’inkoko bamwe babaye babihagaritse ngo barebe iyo bigana.

Indwara y’ibicurane bikomoka ku biguruka n’inkoko iterwa n’agakoko ka H5N1, ikaba yarabonetse bwa mbere ku mugabane w’i Burayi. Mu byumweru bishize iyo ndwara yavuzwe no mu bindi bihugu by’Afurika, nka Nigereia, Misiri, Niger, Cameroun, na Benin.

XS
SM
MD
LG