Uko wahagera

LDGL Iranenga Amatora Aheruka Mu Rwanda


Kuri uyu wa mbere, tariki 20 Werurwe 2006, impuzamiryango iharanira uburenganzira bw’ikiremwamuntu mu karere k’ibiyaga bigari, LDGL, yatangaje igice cya kabiri cya raporo y’amatora yabaye mu Rwanda uhereye tariki ya 20 Gashyantare 2006 kugeza ku ya 4 Werurwe 2006.

Raporo ya LDGL igaragaza k’uburyo bw’incamake ibitaragenze neza mu matora y’inzego z’ibanze aheruka kuba mu Rwanda.

Ku matora y’abagize njyanama z’uturere n’abahagarariye abagore yabaye tariki ya 20 Gashyantare 2006, aho LDGL yari ifite indorerezi zasanze nta banga ryabayemo mu gutora, kandi ko ahatorerwaga ibikoresho bitari bihagije.

Kuri ariya matora kandi, LDGL yasanze abatoraga barabwiwe batinze ko hari abiyamamazaga bamwe baretse kwiyamamaza, bituma bamwe batora abatari kuri lisiti y’itora. Ikindi kandi abatoreshaga ngo bari bafite aho babogamiye ndetse ngo hari n’aho imigereka yakoreshejwe kandi itari yemewe.

Ku matora y’abagore ku rwego rw’akarere yabaye ku ya 23 Gashyantare 2006 LDGL yasanze abiyamamazaga bamwe barategetswe kuvanamo candidature ku munota wa nyuma. Batanze urugero rw‘uwitwa Triphonie Nyirambarubukeye wo mu Karere ka Rutsiro utarihanganye ubwo yasabwaga guhagarika kuba umu candidat ku ilisiti y’itora, maze agata amarira.

Ariya matora ngo yaranzwe kandi no kutagira ibanga, aho abagombaga gutorwa bari bazwi mbere y’uko amatora akorwa.

Ku matora y’abagize nyobozi z’uturere yabaye ku ya 28 Gashyantare 2006, aho LDGL yageze hose ngo ayo matora yaranzwe no kumenya abatsinze mbere y’amatora nyirizina.

Ku matora y’umujyi wa Kigali yabaye tariki ya 1 werurwe na tariki ya 4 Werurwe 2006, LDGL yabonye ko abatoraga bari bazi mbere ko Dr. Aisa Kirabo Kakira ari we wagombaga gutorerwa kuyobora umujyi wa Kigali.

Kuri LDGL, ngo n’ubwo amatora y’inzego z’ibanze yagenze neza, ngo ibyayavuyemo byari bizwi mbere y’uko akorwa. Ngo amatora ntiyaranzwe na demokarasi ; ngo kandi abaturage si bo bihitiyemo abayobozi.

Mu gushyira ahagaragara raporo ya LDGL ku byavuye mu matora y’inzego z’ibanze, nta ntumwa ya komisiyo y’igihugu y’amatora yari ihari ; barayitegereje ntiyaza.

XS
SM
MD
LG