Uko wahagera

Kwibuka Bifasha Iki Mu Bwiyunge bw'Abanyarwanda


Mu gihe Abanyarwanda bitegura kwibuka itsembabwoko n'itsembatsemba

ku nshuro ya 12, hari bamwe babona ko uburyo kwibuka bikorwa bidafasha

mu mugambi w'ubumwe n'ubwiyunge.

Mu gihe bivugwa ko hakwiye kwibukwa itsembabwoko ryakorewe Abatutsi,

hari Abanyarwanda bahagurukiye guharanira kwibuka abantu bose

bakozweho n'itsembabwoko ryabaye mu Rwanda mu mwaka w'1994. Ku ruhande

rumwe, hari abemeza ko itsembabwoko n’itsembatsemba byakorewe Abatutsi,

akaba ari na bo baomba kwibukwa bonyine. Ku rundi ruhande, hari abandi

basanga ko hari n’Abahutu bakorewe itsembatsemba, cyane cyane ahahoze

ari Byumba na Kibungo. Gusa, aha impaka zisa n'aho zigitangira.

Mu biganiro "Dusangire Ijambo" na "Duhugukire Demokrasi", turabagezaho

ibisobanuro binyuranye by'abantu bahagarariye impande zitandukanye.

Baratubwira uko babona kwibuka bikwiye gukorwa, abakwiye kwibukwa

n'icyo byafasha mu mibanire y'abantu bose bumva ko ari Abanyarwanda.

Turaganira na Bwana Ildefonsi Karengera ushinzwe ibyo kwibuka muri

Ministeri y'Urubyiruko, Umuco na Siporo mu Rwanda. Turi kumwe kandi

na Bwana Bonifasi Rutayisire wo mu muryango Tubeho ufite icyicaro i

Brusseli mu Bubiligi, na bwana Philbert Gakwenzire wo mu muryango Ibuka.

Umunyamakuru Etienne Karekezi yaganiye n'abo mu biganiro

"Dusangire Ijambo" na "Duhugukire Demokrasi" kw'Ijwi ry'Amerika.

Ibyo biganiro byose mushobora kubyumvira mu ntangiriro y’iyi nyandiko

.

XS
SM
MD
LG