Uko wahagera

Abanyarwandakazi 60% Baracyabyarira mu Rugo


Mu Rwanda, ababyeyi barenga 50% bahitamo kubyarira mu rugo aho kubyarira kwa muganga.

Umuganga w’inzobere mu byo kubyaza twaganiriye wo ku bitaro bikuru bya CHUK yadutangarije ko iyo umubyeyi abyariye kwa muganga yishyura hagati y’amafaranga y’Amanyarwanda 1500 na 6000, ni ukuvuga hagati y’Amadolari 3.5 na 12.5. Ababyeyi benshi rero ngo bahitamo kubyarira mu rugo aho kubyarira kwa muganga kubera ko kuri bo ayo mafaranga aba ari menshi cyane basanga batayabona.

Umwe mu babyaza ba gihanga witwa Sara twaganiriye yadutangarije ko akenshi ababyeyi babyaza baba baragiye kwipimisha kwa muganga igihe batwite, kandi ngo iyo babona hari ikibazo bihutira kubageza kwa muganga.

Umubyeyi witwa Uwineza yatubwiye ko, mu mbyaro eshanu afite, abana babiri ari bo bonyine yabyariye kwa muganga, ngo abandi bana batatu yababyariye mu rugo. Yongeyeho kandi ko yagiye yibyaza.

Raporo nshyashya y’ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ritsura amajyambere, PNUD, yerekana ko ku bana 1000 bavuka buri mwaka mu Rwanda 139 bapfa mbere y’uko buzuza umwaka w’amavuko. Ku bagore igihumbi, 11 bapfa babyara. Iyo mibare iri hejuru muri Afurika, nyuma ya Sierra Leone.

Kugira ngo ababyeyi bacike ku muco wo kubyarira mu rugo, minisiteri y’ubuzima mu Rwanda yafashe icyemezo cy’uko umubyeyi uzajya yipimisha inshuro eshatu kwa muganga atwite, ndetse akabyarira kwa muganga, nta mafaranga azajya yishyura.

Gusa icyo cyemezo ntikiratangira gukurikizwa, kandi n’abagore baracyafungirwa kwa muganga igihe bamaze kubyara ntibabone amafaranga yo kwishyura.

Ubwisungane mu kwivuza bufasha ababyeyi kwishyura amafaranga make igihe babyariye kwa muganga, ndetse bukaborohereza no gukoresha ingobyi y’ababyeyi iyo umubyeyi ayikeneye.

XS
SM
MD
LG