Gushaka abagore benshi, cyangwa guharika mu yandi magambo, byari byarabaye akarande mu Ntara y’Amajyaruguru mu Rwanda, n’ubwo amategeko y’u Rwanda atabyemera.
Ijwi ry’Amerika ryanyarukiye muri iyo ntara, mu cyahoze ari Ruhengeri, kureba niba abagabo b’aho bagishaka abagore benshi cyangwa niba barabicitseho.
Abaturage baho twaganiriye badutangarije ko uwo muco wo guharika ugenda ucika. Uwitwa Nkurunziza yadutangarije ko ubu nta mugabo ukigereza gushaka abagore benshi bitewe ni uko ikibazo cy’amasambu kigenda kirushaho kuba ingorabahizi. Yongeyeho ko mbere babiterwaga no kugira amasambu menshi kandi magari.
Abaturage bo mu Ntara y’Amajyaruguru badutangarije ko muri rusange na bo batacyeza nk’uko byari bimeze. Uwitwa Twagirimana yatubwiye ko gushaka abagore benshi byajyanaga n’umurengwe kubera ko umuntu yabaga afite ibintu bihagije byo kubaha.
Abategarugori baho twaganiriye, barimo uwitwa Kayitesi, bo ariko badutangarije ko igituma abagabo bo mu Ntara y’Amajyaruguru batagiharika ari ugutinya icyorezo cya SIDA. Yagize ati : « SIDA yateye abagabo ubwoba k’uburyo basigaye bashaka umugore umwe bizeye. »
Abaturage bo mu Ntara y’Amajyaruguru badutangarije ko, ibyo ari byo byose, guharika bitari byacika burundu, ko hari abagishaka abagore benshi bitewe n’uko ubushobozi bwabo butuma bashobora gutunga urugo rurenze rumwe , kandi bakabikora bazi ko amategeko y’u Rwanda atabibemerera.
Guharika biri muri bimwe byatumye intara y’amajyaruguru iturwa n’abaturage benshi umuntu agereranije n’izindi ntara.