Uko wahagera

Inzibacyuho y’Inzego z’Ibanze mu Rwanda mu Ndunduro


Inzibacyuho y’inzego z’ibanze mu Rwanda yari yaratangiye ku itariki ya 1 Mutarama 2006 igeze mu ndunduro. Iyo nzibacyuho isigiye iki Abanyarwanda ?

Ijwi ry’Amerika ryanyarukiye mu Ntara y’Amajyepfo, mu Karere ka Huye, mu Murenge wa Mukura, kureba icyo ivugurura rishya rijyanye n’abayobozi bafite ubushobozi risigiye abaturage.

Abaturage b’Umurenge wa Mukura badutangarije ko muri iyi nzibacyuho irangiye abayobozi b’agateganyo, cyane cyane umuhazabikorwa w’umurenge, bakoranye uko byagombaga.

Abaturage bongeyeho kandi ko muri iyi nzibacyuho irangiye habayeho kwihutisha ibibazo by’abaturage. Ngo bizeye ko n’abayobozi bashya batowe bazaza bagera ikirenge mu cya bariya bari mu nzibacyuho.

Umwe mu baturage witwa Ntakirutimana yadutangarije ko muri iyi nzibacyuho irangiye « umuyobozi yari umuturage ». Ati : « mu murenge wacu ntacyakorwaga abaturage batabanje kucyemera. »

Abaturage bizeye ko abayobozi batowe bazarushaho guteza imbere ibikorwa remezo, bakazabaha vuba ibyangombwa bijyanjye n’imiterere y’Uturere dushya.

Umuhuzabikorwa w’umurenge wa Mukura yadutangarije ko muri iki gihe cy’amezi abiri amaranye n’abaturage yiboneye ko kuyobora kwiza ari ugusabana n’abaturage.

Abaturage bagaye ariko bamwe mu bahuzabikorwa b’imirenge batitabiriye kujya aho boherejwe.

XS
SM
MD
LG